Verisiyo 0.9 · Ugushyingo 2026 · isuzuma rya nyuma ry'Ushinzwe kurinda amakuru bwite rirakomeje
Abo turi bo
KIMO Travel Agency, Kigali, u Rwanda, ishinzwe amakuru bwite uduha kuri uru rubuga. Twubahiriza Itegeko nº 058/2021 rirengera amakuru bwite n'ubuzima bwite.
Ibyo dukusanya
Ibyo wanditse mu mafishi yacu gusa: izina, nimero ya telefone, imeyili (si ngombwa), aho n'impamvu ushaka kujya, n'ubutumwa bwawe. Ntidusaba pasiporo cyangwa impamyabumenyi kuri uru rubuga.
Impamvu
Kugira ngo tukuvugishe ku byo wasabye no gutegura gahunda yawe. Ntitugurisha amakuru yawe kandi ntituyakoresha mu kwamamaza.
Abashobora kuyabona
Abakozi ba KIMO Travel Agency bakurikirana ibyo wasabye gusa. Abatanga serivisi za tekiniki (urubuga n'ububiko bw'amakuru) bayatubikira hakurikijwe amasezerano.
Aho abikwa
Kuri seriveri zizewe z'abatanga serivisi. Iyo amakuru abitswe hanze y'u Rwanda, tubikora gusa uko Ikigo cy'Igihugu gishinzwe umutekano w'ikoranabuhanga (NCSA) kibyemera.
Igihe abikwa
Igihe cyose bikenewe ku byo wasabye, hanyuma igihe itegeko risaba ku nyandiko zacu. Ushobora gusaba ko asibwa mbere y'icyo gihe.
Uburenganzira bwawe
Igihe icyo ari cyo cyose ushobora gusaba kubona, gukosora cyangwa gusiba amakuru yawe, cyangwa kwisubiraho ku cyemezo watanze — twandikire, nta kiguzi.
Habaye ikibazo
Amakuru yawe aramutse agiye ahagaragara, tumenyesha NCSA mu masaha 48 tukanakubwira ibyabaye n'icyo wakora.
Twandikire
Data Protection Officer: kimoagency0@gmail.com.